Ndinde ?

Ndi Patrick The Dream™, Umuyobozi Mukuru nkaba n’uwashinze Ikigo Digital Services Center, aho duhuza abakiriya n’abatanga serivisi babigize umwuga mu gihe gito, rimwe na rimwe kiri munsi y’iminota 30. Turangwa no gutanga serivisi zizewe, dufite abakiriya barenga 100 bishimiye Serivice twabahaye, kandi amafaranga yishyuwe tuyabika mu mutekano kugeza umukiriya anyuzwe na service. Intego yacu ni “Just Dream, Just Imagine.” Nakoze akazi ka IT Technitian mw’ishuri ryisumbuye rya Es Rubengera , nanone kandi nakoze mu Irembo Papeterie, nza gukomeza mu kwiga Software Development, kandi nahawe Certificate muri Business Development n’andi mahugurwa y’ikoranabuhanga. Muri 2024, natsindiye umwanya wa 3 mu cyiciro cya ICT muri Youth Connect Awards ku rwego rw’igihugu.
Digital Services Center kandi ni ihuriro ry’imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga irimo SchoolDream, sisitemu ikora Management y’ibigo by’ amashuri, (School Management System) ihuza abarimu, ababyeyi, abatanga ibikoresho, na leta; SchoolDream+, kandi nayo ni igisubizo mukubona ubumenyi mubyerekeye ikoranabuhanga kuko hatangirwa Internship kubanyeshuri biga ibyikorabuhanga (IT Student Internaship) amahugurwa kubantu kugiti cyabo (ICT Training) ndetse n’ibigo ndetse hanatangirwa amasomo y’igihe gito mubyerekeye ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho kuri murandasi (Online Short courses) IsokoRishya, isoko ryo kuri internet rifasha abacuruzi kugurisha no kwamamaza ibicuruzwa, (Multivender E-Commerce) ndetse rikagira gahunda y’ubufatanye n’abandi bagamije kubona inyungu; SmartInfo, urubuga rutanga amakuru yihuse binyuze kuri SMS, email na murandasi; ndetse na TwihazeHub, urubuga rw’ubuhinzi rufasha abahinzi kugera ku masoko, kugurisha no kwamamaza Umusaruro no gushaka abakiriya muburyo bw’ikoranabuhanga, rufitanye isano ya bugufi n’IsokoRishya. Ubu ntanga serivisi zinyuranye ariko nashyize imbaraga cyane mu gushyira ubucuruzi kuri Google, gukora Website, gukora amashusho yamamaza, no kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga.
Mfite Izihe ntego ?
Ntego yanjye nyamukuru ni ugufasha abantu n’ibigo kugera ku rwego rwo hejuru binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Mbinyujije muri Digital Services Center, nshyize imbere kunoza uburyo serivisi zitangwa, haba mu burezi, ubucuruzi, ubuhinzi, ndetse no mu itumanaho. Nifuza kwerekana ko buri muntu ufite igitekerezo, afite n’amahirwe yo kugishyira mu bikorwa neza abikesha ubufasha bujyanye n’igihe. Nifuza kuba ikiraro gihuza abafite impano n’amahirwe yo kuzibyaza umusaruro, guhanga uburyo bwo kubona amafaranga kubandi no gutanga akazi.
Mparanira guteza imbere ubufatanye bushingiye ku kinyabupfura, ku kwizerana, n’ubwuzuzanye hagati y’abatanga serivisi n’abazikeneye. Ni muri urwo rwego, nifuza gushyigikira urubyiruko n’abandi babyifuza kubaha amahirwe yo kwihugura no kubona amahugurwa abafasha kwinjira mu isoko ry’umurimo cyangwa gutangiza imishinga yabo. Intego yanjye ni ukugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu bikorwa bifatika, bigaragara, kandi bifitiye umumaro sosiyete nyarwanda n’isi muri rusange.
Uko iminsi igenda ishira, nifuza ko Digital Services Center iba igicumbi cy’ibisubizo bifasha abantu kubaka ejo hazaza heza bifashishije ikoranabuhanga. Nshaka kubaka urubuga rusobanutse neza rufasha umuntu wese kubona serivisi akeneye, mu buryo bwihuse, bwizewe kandi burimo ubunyamwuga. Intego zanjye zishingiye ku guhanga udushya, gutanga ibisubizo birambye, no gukomeza guteza imbere umuco wo kwiyubakira icyizere no gutinyuka inzozi tukanazishyira mubikorwa nk’uko nsanzwe mbivuga ni “Just Dream, Just Imagine.”
Inzozi zanjye !
Inzozi zanjye ni ukurema isi nshya y’uburyo abantu babaho, bakora, biga ndetse bagurisha, binyuze mu ikoranabuhanga ryoroshye kandi ryoroheye buri wese. Nifuza kubona urubyiruko rw’u Rwanda n’ahandi rufite amahirwe yo kwiteza imbere biciye mu bumenyi n’ubushobozi bugezweho, aho buri wese ashobora kwihangira umurimo cyangwa kwagura igitekerezo cye akoresheje uburyo bworoshye kandi bushoboka. Ndashaka kubona isi aho igitekerezo cyiza, nubwo cyaba gito, gifite amahirwe angana yo gukura no guhinduka umushinga ukomeye uha abantu akazi, kandi uteza imbere n’igihugu.
Ndashaka gushinga urubuga mpuzamahanga rufasha abantu gutanga no kwakira serivisi mu buryo bwizewe kandi bwihuse. Inzozi zanjye ni uko Digital Services Center izaba isoko y’ibisubizo ku bantu bose bifuza gukora ibintu binyuranye—abashaka kwiga, abashaka kwamamaza, abashaka kugurisha, ndetse n’abashaka kwiyungura ubumenyi. Ndashaka kuba ku isonga mu guhindura imyumvire ku bijyanye n’uburyo ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa ku nyungu rusange, aho umuntu wese yumva ko ashoboye, ko akenewe kandi ko ashobora kugira uruhare mu iterambere rye bwite bimworoheye ahereye kuri bike afite cg ubumenyi afite kuko aha telephone yonyine na internet byaguha amafaranga wifuza.
Izo nzozi ndifuza kuzigeraho mu buryo burambye, ntizigarukiye kuri njye, ahubwo ni izo gusangira n’abandi, kuzamurana no gufasha abandi kuzisobanukirwa no kuzikabya. Ndashaka kubaka izina ryizerwa rishingiye ku bikorwa, aho umuntu wese wahuye na Digital Services Center cyangwa serivisi zacu avuga ati: “Nabonye ubufasha butandukanye, nagera ku nzozi zanjye.” Inzozi zanjye ziruta kuba izanjye bwite—ni iz’abantu, iz’abanyarwanda, iz’abafite inyota yo gutera imbere no kugera kubintu birenze. Just Dream, Just Imagine.